Iby’ingenzi mu gishushanyombonera cy’ imikoreshereze y’ubutaka mu Mujyi wa Kigali n’ ibishushanyo by’ imitunganyirize y’ahantu” detailed physical plans”

Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Mujyi wa Kigali kigena imirongo migari iyobora imikorehereze y’ubutaka, imikurire n’ iterambere by’ Umujyi wa Kigali.

Gusa hari ibyo kitagaragaza mu buryo burambuye bwo kugeza ku rwego rw’ ikibanza cya buri muntu, nko kugena ko buri kibanza gikora ku muhanda, kikaba cyagerwaho byoroshye n’ibikorwaremezo nk’amazi, umuriro, umuyoboro w’itumanaho ndetse n’imiferege itwara amazi y’imvura.

Muri gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’iki gishushanyo no mu rwego rwo kubaka umujyi ukeye wuje intego z’iterambere rirambye, hashingiwe ku byiciro by’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Mujyi wa Kigali; ubu hagenda hakorwa ibishushanyo by’imitunganyirize y’ahantu “Detailed Physical Plans”.

 Ibyo bishushanyo ni nabyo bigena uko ikatwa ry’ ibibanza” “Land subdivision Plan / Replotting Plan” byujuje ibisabwa rigenda, kuburyo buri kibanza kiba gikora ku muhanda.

Ubu ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ibyo bishushanyo “Detailed Physical Plans” byagiye bitunganywa ndetse biri gushyirwa mu bikorwa.

Aho itegurwa, iyemezwa n’imirimo y’ishyirwa mu bikorwa bitararangira, hariho gahunda zitandukanye zizafasha mu kubyihutisha nko kunoza amabwiriza ajyanye n’uburyo bikorwamo ndetse uruhare runini rufitwe n’utunze ubutaka.

Aho bimaze gukorwa, hagaragaye umusaruro ushimishije mu gutura neza, gukwirakwiza ibikorwaremezo ndetse umuturage yagizemo uruhare, kurwanya imyubakire y’akajagali, kubungabunga ibidukikije haterwa ibiti ku mihanda yakaswe, gufata no kuyobora neza amazi y’imvura ndetse no kunoza imigenderanire n’ubutabazi.

Nyuma y’imurikwa ry’igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Mujyi wa Kigali kivuguruye cya 2020, ibikorwa byo gutegura inyigo z’ imitunganyizize y’ahantu ho gutura “Sites” n’ishyirwa mu bikorwa ryaho byarasubukuwe.

Inyigo zari zarasubitswe zahise zisubukurwa ariko zihura n’izindi mbogamizi zirimo izikurikira: Ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19, kuko itegurwa, iyemezwa n’imurika ry’igishushanyo cy’imitunganyizize y’ahantu gisaba ko haba inama imbonankubone ariko zimwe zikaba zitarabashaga kuba zakorwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’ubwandu

Itegeko rishya rigenga ubutaka ryasohotse ariko amateka y’ishyirwa mu bikorwa rya ryo akaba atarahise asohoka

N’ubwo habayeho imbogamizi zavuzwe haruguru, ibikorwa birebana n’inyigo z’imitunganyirize y’ahantu ho gutura ubu birimo kugenda neza, kuburyo hari inyigo nyinshi zenda kurangira, isesengura ryazo naryo rikaba ririmo gusozwa kugira ngo zizahite zemezwa.

Aha twavuga nka:

  • Site ya Kabeza, Umurenge wa Gahanga;
  • Site ya Karembure Phase II, Umurenge wa Gahanga;
  • Site ya Kabeza, Umurenge wa Gatenga;  )
  • Site ya Bigo, Umurenge wa Gatenga;
  • Site ya Busanza, Umurenge wa Kanombe;
  • Site ya Rwabutenge, Umurenge wa Gahanga;
  • Site ya Kigali Phase III, Umurenge wa Kigali.

 

 

 

 

Back